Umukuru wa FDU m'umuganda
(01.02.10)
None, ku wa gatandatu, tariki ya 30 Mutarama 2010, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Ingabire Victoire Umuhoza, yafatanyije n’abandi banyarwanda gukora umuganda
- None, ku wa gatandatu, tariki ya 30 Mutarama 2010, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Ingabire Victoire Umuhoza, yafatanyije n’abandi banyarwanda gukora umuganda. Iyo gahunda y’umuganda ikorwa ku wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi ikitabirwa na bose, kandi uyisibyemo adafite impamvu igaragara agacibwa amafranga. Uwo muganda rero wari wateganijwe kubera ahantu hamwe kuri bose, waje guhindurwa mu gitondo, basaba ko buri wese yawukorera iwe mu rwego rwo gusukura umudugudu uhereye aho buri wese atuye. Umuganda warangiye saa tanu (11:00).
Uyu munsi kandi nyuma ya saa sita Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi yagiranye ikiganiro mbwirwaruhame n’Abanyarwanda bari bateraniye i La Haye ho mu Buholandi hakoreshejwe telefoni, bizihizaga isabukuru ya Demokrasi y’abaye tariki ya 28 Mutarama 2010. Yagize kandi n’ ijambo rigufi ageza ku Banyarwanda bari bateraniye I Buruseli ho mu Bubiligi.
Mu ijambo Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi yagejeje kuri abo Banyarwanda yagarutse ku magambo Umukuru w’ Igihugu aherutse kubwira abaturage bo mu Ruhango ko “ impunzi ari abantu birirwa basabiriza, babeshya… ”. Madame Victoire Ingabire Umuhoza yavuze ko bibabaje ko abaturage bazahajwe n’ubukene, bafite ikibazo cy’ ubutaka, badashobora kwivuza, badashobora kurihira abana babo amashuri kubera ubukene; abanyeshuri bari bijejwe kubona bourse bakiga muri kaminuza SFAR yababwiye ko nta mafaranga ifite; maze umuyobozi wabo muri iyi imyaka 15, agahamya ko hari icyo azakora kuri ibyo bibazo atabakemuriye mbere ahubwo akabwira Abanyarwanda ko twe tuje mu gihugu tuzanye ibitekerezo bishaje.
Mu turere tunyuranye Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi amaze gusura yabwiye abari bamuteze amatwi ko yasanze Abaturarwanda bazi ibibazo bafite, bazi n’ impamvu bugarijwe n’ibyo bibazo icyo babura ni inzira yo kubikemuriramo. Iyo nzira nta yindi ni iya demokrasi. Demokrasi bivuga kwishyira ukizana mu gihugu cyawe, ntuhatirwe kwemera ibintu cyangwa kubibona kimwe n’ ubutegetsi, ugatinyuka kubivuga nta kwikanga ko bagushyira mu kagozi. Iyo nzira ibuze ni yo turimo duharura ubu, kandi byanze bikunze tuzayigeraho. Ababwiwe ariya magambo ni abavandimwe banyu, ni ababyeyi cyangw’ inshuti zanyu kandi bazi neza ko mutari ababeshyi, bazi neza ko mutirirwa musabiriza kuko ari mwe mubafatiye runini, mukubatera ingabo mu bitugu muri ubu bukene n’ akarengane barimo. Nta mwanya wo gutukana cyangwa gusebanya dufite. Igihe dufite cyose tuzagikoresha dushaka inzira zose zishoboka ngo dufatanye n’ Abanyarwanda bose kureba uburyo twakwizamura tukivana mu bukene no ku ngoyi y’ igitugu.
Inkunga ya buri wese irakenewe mu buryo bwose bushoboka kugirango tubashe kugera ku ntego twiyemeje.
Twese hamwe tuzatsinda.
Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi
