Raporo y’ibyakozwe 20-01-2010: FDu na Victoire Ingabire basuye i Gisenyi
(20.01.10)
Kuli uyu wa gatatu, taliki ya 20 Mutarama 2010, Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi n’abamuherekeje basuye ibitaro bya Gisenyi aboneraho kwibonera ubwe, mu rwego rw’ubuzima, ibibazo byugalije abanyarwanda batuye akarere ka Rubavu
Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi yaboneyeho umwanya wo gusura abagororwa batari bake barwaliye muli ibyo bitaro. Abenshi muri bo bari bafunzwe imyaka isaga 7 nta rubanza baracirwa kubera nta ko dossier bafite. Umwe muri abo bagororwa yabwiye intumwa za FDU-Inkingi ko afunzwe kubera ko bubatse umudugudu mu isambu ye batabimubwiye kandi nta n’ inyishyu bamuhaye y’ubutaka bwe bari batwaye, agerageje kubaza bamurega ingengabitekerezo ya jenoside gacaca imukatira imyaka 15. Hari n’abiyemereraga ko icyaha bafungiwe bagikoze cyo kwica, Mme Victoire ababwire ko imyaka bakatiwe yagombye kubabera isomo ryo kumva ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima bwe.
- Links:

