Kigali - Itangazo rya Prezidante wa FDU-Inkingi, Victoire Ingabire
(17.01.10)
Itsembabwoko ryakorewe abatutsi (jenoside) turaryemera kandi duharanira ko abarikoze bose babihanirwa. Twemera kandi ko hakozwe ibindi byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu by’itsembatsemba (crimes contre l’humanité) n’ibyaha by’intambara (crimes de guerre), ababikoze bakagomba kubihanirwa
Kigali, 17.01.2010
NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOCIDE MU WA 1994
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro. Ngikandagira mu Rwanda, nihutiye kujya kunamira abacu baguye muri jenocide, mboneraho no kwibutsa ko urwibutso ari ikimenyesto gikomeye ku Banyarwanda. Kubera amaraso menshi yamenetse mu gihugu twese hamwe duharanire ko nta yandi maraso agomba kumeneka. Abakora politiki, abaharanira ubutegetsi n’undi wese bimuhere indahiro ko nta yandi maraso akwiye guseswa.
Itsembabwoko ryakorewe abatutsi (jenoside) turaryemera kandi duharanira ko abarikoze bose babihanirwa. Twemera kandi ko hakozwe ibindi byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu by’itsembatsemba (crimes contre l’humanité) n’ibyaha by’intambara (crimes de guerre), ababikoze bakagomba kubihanirwa. Tujye duhora twibuka ayo mahano, tuyamagane kugira ngo bitazongera na rimwe. Kandi duharanire ko ubusugire bw’ubuzima bw’umuntu burindwa n’amategeko ku buryo bwimazeyo.
Biragayitse kubona hari ababyitwaza kugira ngo bacecekeshe abandi. Biragayitse kubona ko hari ababyitwaza ngo batize abandi ibitekerezo byo gupfobya uburemere bw’ibyo byaha. Uruharw rw’itangazamakuru nyaryo ni ugutangaza amakuru atabogamye kandi agamije gukangulira abantu kwirinda amakimbirane yose arebana n’amahano yagwiriye u Rwanda.
Duharanire ubwiyunge nyabwo budashingiye kw’iterabwoba maze abakora politiki twimakaze ibitekerezo bifatika aho kurangaza abanyarwanda dushakira inyungu mu mahano yashegeshe buli munyarwanda wese.
Twese hamwe twubake igihugu cyacu mu mahoro asesuye.
Prezidante FDU-Inkingi.
