Guherekeza intumwa za FDU-Inkingi
(07.01.10)
Imihango yo gusezera ku mugaragaro kw’Abarwanashyaka bayo bazajya mu Rwanda mu minsi ya vuba cyane.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti, Bavandimwe,
FDU-INKINGI irabararitse ku wa gatandatu tariki ya 09 Mutarama 2010 guhera sa cyenda z’amanywa mu mihango yo gusezera ku mugaragaro kw’Abarwanashyaka bayo bazajya mu Rwanda mu minsi ya vuba cyane.
Iyo mihango azaba ari umwanya twabageneye wo kudutera ingabo mu bitugu no kudutuma ku bavandimwe n’inshuti bari mu gihugu.
FDU-INKINGI ibifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2010.
102, AVENUE WANNEKOUTER
1020 BRUXELLES
