26/01/2010 - Ibikorwa bya Victoire Ingabire na FDu mu Rwanda

(27.01.10)

Umuyobozi Mukuru wa FDU inkingi, Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yagendereye umudugudu wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba, ku birometero 50 uvuye mu mujyi wa Kigali

Ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa FDU inkingi, Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yagendereye umudugudu wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba, ku birometero 50 uvuye mu mujyi wa Kigali.
Aganiriye n’abaturage, yasanze ikibazo cy’ubutaka buturwa kiremereye kuko abatuye uwo mudugudu bamwe ari impunzi zavuye muri Tanzaniya zikahatuzwa. Bamwe muri izo mpunzi barubakiwe, abahageze mbere bo amaso yaheze mu kirere.


Ubutaka bwaho ni bubi ku buryo nugerageje gushinga ibiti biribwa n’umuswa kandi nta n’amazi bafite ngo babe bakwibumbira amatafari yo kubakisha. Ako Karere kadakunze no kugwamwo imvura, abo baturage bafite ikibazo cy’inzara.

Abategarugori bo ku Kicukiro
Avuye muri urwo rugendo yahagaze ku Kicukiro asura Koperative y’abategarugori baboha uduseke. Yasanze bafite ibibazo m’ukugurisha ibintu byabo no kuba ntaho bakorera bafite.

Ibiro by’Umuyobozi mukuru
Kigali - Rwanda