25/01/2010 - Raporo y’ibyakozwe n'mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire mu Rwanda
(26.01.10)
Umubonano na Ambassadeur wa Repubulika ya Uganda, Ikiganiro n’umunyamakuru wa ITV, Gusura igihugu n’abaturage Murambi
1. Umubonano na Ambassadeur wa Repubulika ya Uganda
14 :00 – 15 :00 : umuyobozi mukuru wa FDU-INKINGI yakiriwe na Ambassadeur wa Repubulika y’ Ubugande mu Rwanda, Mr. Richard T. Kabonero. Baganiriye ku ruhare umuryango w’unze ubumwe w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba (EAST AFRICAN COMMUNITY ), na Leta ya Uganda byafasha Abanyarwanda mu nzira ya demokarasi FDU-Inkingi yiyemeje kugeza ku Banyarwanda.
2. Ikiganiro n’umunyamakuru wa ITV
11:00: Victoire U. Ingabire yakiriye umunyamakuru wa ITV. Ikiganiro bagiranye cyibanze ku bibazo bijyanye na politiki yasanze mu gihugu, uko yakiriwe n’ Abanyarwanda n’ uburyo yitegura gukorera politiki mu gihugu. Yasobanuye ko bigargara ko abayobozi bataremera kwakira neza abatavuga rumwe nabo. Mme Victoire yongeye kugaragaza ko yishyimiye uburyo yakiriwe n’ imbaga y’ Abanyarwanda ku kibuga cy’ indege, agaruka ku bibazo byo kuba Abanyarwanda nta bwisanzure bafite mu gihugu, iterambere ryiganje mu mugi gusa, anasobanura kandi ko nubwo ubutegetsi butiteguye kwemera abatavuga rumwe nabwo bakoresheje amagambo akarishye babinyujije ku mashyirahamwe y’ abacitse ku icumu, ko FDU-INKINGI itazatezuka ku ntego yiyemeje yo guharanira ukwishyira ukizana kwa buri mu nyarwanda.
3. Gusura igihugu n’abaturage Murambi
Saa kumi ,Madame Ingabire Victoire yasuye akagali ka Murambi ,yabonanye n’Abaturage basenyewe amazu bari barubatse bamaze kwirukanwa ku Muhima n’Ahandi Leta yifuzaga kwubaka amagorofa. Bamugejejeho ibibazo byinshi bahuye nabyo, ababo bamaze gufungwa, kubera ko babajije impamvu amazu yabo yarobanuwe hagati yandi agasenywa. Bamubwiye ko imanza zabo kugez’ubu zimaze gusubikwa incuro zirenze umunani hitwaje ko har’abantu babili batorotse bari kuli dosiye imwe n’abafunzwe . Ababyeyi n’abana barabundabunda hirya no hino, abatubwiraga ibyo byabababayeho batubwiraga bikandagira, bigaragaza ko bafite ubwoba bwo kuba babizira nka bagenzi babo bagerageje kugira icyo bavuga. Banasaba ko twagombye kubavugira muri ako karengane kabo.
